wex24news

APR FC mu nzira zo gutandukana n’abakinnyi 10

Ikipe ya APR FC ifite gahunda yo gutandukana n’abakinnyi 10 basanzwe bakinira iyi kip,e gusa aba ntibarimo abanyamahanga bayo batandatu yaguze ubwo uyu mwaka wa shampiyona watangiraga.

Amakuru ahari avuga ko icyemezo cyamaze gufatwa ko hari abakinnyi batazakomezanya na APR FC mu mwaka wa shampiyona utaha nyuma yo kugaragaza urwego rutanyuze iyi kipe.

Harimo ba myugariro Nzotanga Fils, Buregeya Prince na Placide Rwabuhihi hakaza Kwizera Alain Bacca, Mbonyumwami Thaiba, na Iradukunda Danny bivugwa ko azatizwa mu ikipe ya FC Marines.

Undi mukinnyi wasabye kuba yakwishakira indi kipe ni Nshimirimana Ismael bakunda kwita Pitchou gusa kugeza ubu ubuyobozi bwa APR FC bukaba butangaza ko nta munyamahanga biteguye kurekura mu bo baguze nk’uko uwaduhaye amakuru abyemeza.

ikipe ya APR FC ikaba iri mu biganiro n’abatoza batandukanye barimo Aritz Lopez utoza Nouadhibou yo muri Mauritania, Julien Chevalier wa ASEC Mimosa na Adel Amrouche watoje ikipe y’igihugu ya Tanzania n’u Burundi.

Amakuru ahari avuga ko mu ntangiriro za Kamena iyi kipe izaba yabonye umutoza mushya usimbura Thierry Froger utazongererwa amasezerano aho kuri ubu akiri no mu Rwanda cyane ko agifatwa nk’umutoza w’iyi kipe.