wex24news

agiye kongera kwiyamamariza kuba Umudepite

Ndangiza Madina usanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko yongeye kugaragaza ubushake bwo guhagararira Abanyarwanda mu mutwe w’Abadepite anyuze mu cyiciro cyihariye cy’abagore.

Ndangiza yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye kuri uyu wa 22 Gicurasi 2024 ashimangira ko hari byinshi yishimira muri manda ye ya mbere yari amaze mu Nteko bityo ko yiteze kuzayisubiramo agakomereza aho bari bagejeje.

Yagize ati “Maze gutanga kandidatire yanjye mu cyiciro cy’abagore nkaba nasabye kuziyamamariza mu Ntara y’Amajyaruguru. Ndizera ko kandidatire izemerwa. Nari nsanzwe mu nteko mazemo manda imwe, nkaba nifuza gusubiramo kugira ngo nkomeze mpagararire abagore.

Muri Nzeri 2023 Depite Ndangiza yatorewe manda y’imyaka itatu izarangira mu 2026, ayobora Ihuriro ry’Abagore bagize Inteko Ishinga Amategeko mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, Ishami rya Afurika, CWP.

Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Mategeko yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda kuva mu 1995 kugeza mu 1999.

Depite Ndangiza asanzwe ari Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko mu Nteko. Yagaragagaje ko kandi yagize uruhare mu gutora itegeko rigenga imitunganyirize y’uburezi cyane ko yabarizwaga muri Komisiyo y’Uburezi.