wex24news

abafite umugambi wo gutera u Rwanda tubasengere

Prof Dr Rwigamba Balinda washinze Kaminuza Yigenga ya Kigali, yasabye abarimo abanyeshuri biga muri iyo kaminuza gusengera abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda uwo mudayimoni ubibatera akabavamo, anakomoza ku mutekano muke uri muri bimwe mu bihugu bikikije u Rwanda ku buryo ababituye bari kwicwa mu buryo bwa jenoside.

Nu butumwa aherutse gutanga ubwo abayobozi, abakozi n’abanyeshuri b’iyi kaminuza n’ibindi bigo biyishamikiyeho bibukaga ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Prof Dr Rwigamba Balinda ni we watanze ikiganiro ku mateka y’u Rwanda guhera mbere y’ubukoloni, ubwo rwakoronizwaga n’Ababiligi ndetse n’Abadage, uko baruciyemo ibice byagejeje ku rwango rwakomotse ku moko yanagejeje ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 Prof Dr Rwigamba Balinda yasabye abanyeshuri biga muri iyo kaminuza barimo na benshi baturutse mu bindi bihugu bya Afurika, gutekereza ku mateka y’ubukoloni bwashegeshe u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika, bityo bikabatera kuba umusemburo w’impinduka nziza no mu gihe bazasubira mu bihugu byabo.

Yanabasabye kwigira kandi ku byagezweho n’Ingabo za FPR Inkotanyi nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi zikanashyiraho ubuyobozi bwimakaza impinduka nziza mu Baturarwanda

Prof Dr Rwigamba Balinda kandi akomoza ku bashaka gutera u Rwanda, yavuze ko iyo umuntu akubwiye ko azagutera ibuye udakwiye kubifata nk’imikino, ahubwo ko umuhunga cyangwa ukamwitegura kugira ngo atazarigutera.