wex24news

ikomeje kuyobora Shampiyona ya Basketball idatsinzwe

Ikipe ya Patriots BBC ihagaze neza kugeza ubu aho ifite agahigo ko kuba itaratsindwa umukino numwe, yatsinze Orion BBC amanota 86-67 bituma ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda mu kiciro cya mbere.

Ni umukino w’umunsi wa Kane mu mikino yo kwishyura wabaye ku gatatu tariki 22 Gicurasi 2023, ubera kuri Lycèe de Kigali witabiriwa n’abafana benshi, Uyu mukino watangiye ikipe ya Patriots BBC itaratsindwa umukino numwe muri shampiyona yawutangiye neza iri hejuru mu gushaka amanota menshi kuko umukino ugitangira yatsinze amanota atatu inshuro eshatu zikutikiranye, igira amanota 9 Orion BBC itaratsinda inota.

Armstead Malcolm yagoye cyane Patriots mu gice cyo kuzamura umupira

Orion BBC yatangiye agace ka gatatu ikina neza ndetse inayobora cyane aka gace by’umwihariko mu minota ya mbere, ibifashijwemo n’abakinnyi barimo Podo Caleb ndetse na Kamanzi Olivier gusa Patriots BBC yaje guturuka inyuma itsinda aka gace amanota 21 kuri 14 ya Orion BBC.

Umukino muri rusange warangiye Patriots BBC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ndetse ikomeza no kugenda ishyiraho agahigo ko kugeza kuri uyu munsi wa Shampiyona nta mukino n’umwe iratsindwa.