wex24news

u Rwanda rugiye guhabwa miliyari 215 Frw

Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, cyatangaje ko cyafashe icyemezo cyo guha u Rwanda inkunga ya miliyari 21,5 Frw yo kurufasha guteza imbere ubukungu.

Iki cyemezo cyafashwe n’inama y’ubutegetsi ya IMF kuri uyu wa 22 Gicurasi 2024 nyuma y’uruzinduko itsinda ry’abakozi bo muri iki kigega riyobowe na Ruben Atoyan ryagiriye i Kigali, kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 22 Werurwe 2024, rwari rugamije gusuma uko iki gihugu gikoresha inkunga gihabwa.

Muri aya mafaranga, harimo miliyoni 117 Frw zashyizwe muri gahunda y’inguzanyo zitangwa ku nyungu nto, izwi nka Standby Credit Facility.

Dr Ndagijimana Uzziel Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yagize ati “Ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutse cyane nubwo habayeho inzitizi zaturutse hanze n’izishingiye ku mihindagurikire y’ibihe. Ndashimira IMF ku bw’inkunga ikomeje kuduha binyuze muri gahunda ya PCI, RSF na SCF. Tuzakomeza gukorana na IMF kugira ngo duteze imbere ubukungu bwacu.”

Raporo ya Banki y’Isi yasohotse muri Gashyantare 2024, yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 7,6% mu 2023, kandi ko mu myaka ibiri izakurikiraho buzazamuka ku mpuzandengo ya 7,2%.