wex24news

yafatanywe inzoga zifite agaciro kagera kuri miliyoni imwe

Umugabo w’imyaka 32 y’amavuko wacururizaga mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza yafatanywe inzoga zo mu bwoko bwa ‘Liqueur’ butandukanye yacuruzaga mu buryo bwa magendu, zifite agaciro k’asaga miliyoni 1Frw.

Yafatiwe aho yari yaragize ububiko bwazo mu Mudugudu wa Biremo, Akagari ka Migeshi, ahagana saa sita z’ijoro, SP Jean Bosco Mwiseneza Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yemeje aya makuru yo kuba yafashwe, avuga ko byamenyekanye bigizwemo uruhare n’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza

SP Jean Bosco Mwiseneza Yagize ati: “Umuturage yatanze amakuru avuga ko uriya mucuruzi usanzwe ufite akabari muri uriya murenge wa Muhoza, hari inzoga za likeri acuruza mu buryo bwa magendu kandi ko afite ububiko bwazo hafi y’aho acururiza akabari, anafite abakiriya bajya baza kuzihafatira.”

 Yafatanwa amacupa hafi 50 yo mu bwoko bwa likeri butandukanye, yiyemereye ko yaziranguraga ahantu hatandukanye akanazigurisha mu buryo bwa magendu, aho zimwe yazicururizaga mu kabari ke, izindi akaziranguza, ariko yirinda kugaragaza aho yazikuraga nyirizina.

SP Mwiseneza yashimiye uwatanze amakuru yatumye zifatwa yaburiye abishora muri magendu n’ibindi byaha bitandukanye ko amenshi mu mayeri bakoresha agenda atahurwa kandi ko bazakomeza gufatwa ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage. yakaguriye abakora ubucuruzi, kubukora mu buryo bwemewe n’amategeko bakirinda magendu   bazirikana ko iyo utanze umusoro  aba ari umusanzu utanze mu kwiyubakira Igihugu.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro. Iyo

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarengeje imyaka itanu. nibyo bicyuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.