wex24news

Umunyarwenya yatanze kandidatire ku mwanya w’Umudepite

Umunyarwenya Muco Samson wamamaye nka Samu muri Zuby Comedy, yatanze kandidatire ye kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora aho yifuza kuba umukandida ku mwanya w’Umudepite uhagarariye urubyiruko.

Kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024 nibwo Samu yagejeje impapuro zimwemerera kwiyamamaza nk’umukandida wigenda kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora agaragaza ko yifuza kuba umukandida ku mwanya w’Umudepite uhagarariye urubyiruko.

Muco Samson yagize ati “Nkirangiza amashuri yisumbuye nakuranye igitekerezo ariko nkatinya, ariko nakunze gukurikirana gahunda za Leta. Niba muzi imibare y’urubyiruko mu Rwanda nibo benshi kandi ni imbaraga z’Igihugu. Rero nasanze dufatanyije twateza imbere u Rwanda.”

Samu yavuze ko mubyangombwa yatanze yibagiwe urupapuro rwo kwa muganga icyakora ahamya ko bamubwiye ko igihe cyose rwabonekera yahita arujyana dosiye ye ikuzura.

Abajijwe icyamuteye imbaraga zo kwinjira muri Politike, Samu yavuze ko zari inzozi ze ahamya ko nk’umuturarwanda aramutse atowe hari benshi byanahindurira imyumvire by’umwihariko mu byamamare.