wex24news

yasinyanye amasezerano na AC Group y’imyaka ibiri

Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri na AC Group isanzwe ikora ibijyanye na Tap& Go mu mujyi wa Kigali no hirya no hino mu ntara.

Amasezerano na Rayon Sports yasinyiwe ku cyicaro cy’iyi kipe kiri ku Kicukiro kuri uyu wa kane tariki 23 Gicurasi, aho ubuyobozi bwayo bwatangaje ko amakipe yabo y’abagore n’ay’abagabo azajya yambara uyu muterankunga ku maboko y’imyenda.

Uwayezu Jean Fidele Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Yagize ati “Umwaka ushize twakoze amakarita y’abafana ariko twagiye tugira imbogamizi zirimo ko ikoranabuhanga yari akoranye ritari rigezweho ndetse no kuba byari bigoranye kuyageza ku bayaguze”.

akomeza avuga Ubu hamwe na AC Group tuzakora amakarita afite ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru ndetse buri muntu azajya abona ikarita yaguze nyuma y’umunsi aho yaba ari hose”.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko mu byumweru bibiri aya makarita ari bube yageze ku isoko, aho umunyamuryango w’iyi kipe ashobora kuyigura aciye kuri serivise za Rayon zisanzwe akanda *702# kuri telefone.

Rayon Sports nubwo itatangaje umubare w’amafaranga izahabwa n’iki kigo, bavuze ko mu mwaka ushize igikorwa cyo kugurisha amakarita cyabahaye miliyoni 52 z’amafaranga y’u Rwanda, amakuru avuga ko iyi kipe yahawe amafaranga y’umwaka wa mbere w’amasezerano ashobora kuba agera kuri miliyoni 150 Frw.