wex24news

aracyanyotewe kwinjira mu Nteko yiyamaje inshuro ebyiri atsindwa

Niyirora Elizabeth w’imyaka 57 aka ari umwarimu wo mu Karere ka Nyanza, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ku mwanya w’umudepite ahishura ko ari ku nshuro ya gatatu agiye kugerageza ayo mahirwe.

Niyirora Elizabeth yagize Ati “Ni inshuro ya gatatu mbikoze, ubwa mbere narabikoze ntibyacamo, ubwa kabiri ntibyakunda ariko ndavuga nti nta mpamvu yo gucika intege reka mbikore n’ubwa gatatu ngerageze amahirwe.”

Niyirora yagaragaje nubwo atazi impamvu atatowe ariko bishingira ku kuba abakandida baba ari benshi ariko ko yifuza gukomeza gufatanya n’Abanyarwanda kubaka igihugu ari umudepite.

Niyirora Elizabeth yagize ati “Icyizere mfite gishingira uko mbana n’abaturage, banyiyumvamo ndetse bananyise akazina ka mutimawurugo, rero dukorana neza haba mu matsinda y’abagore n’ahandi.”