wex24news

isomwa ry’urubanza ryasubitswe

rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasubitse isomwa ry’urubanza ruregwamo umunyemari Nsabimana Jean uzwi nka Dubai rwagombaga gusomwa kuri uyu wa 24 Gicurasi 2024.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko Dubai yafungwa imyaka irindwi, akanatanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw ndetse n’imitungo ye yafatiriwe, ikazavamo ubwishyu nk’uko bamwe mu baguze inzu babisabye mu mabazwa yabo.

Nkulikiyimfura Theopiste wari enjeniyeri wagiranye amasezerano na Dubai Ubushinjacyaha bwamusabiye ko afungwa imyaka irindwi kubera gukoresha inyandiko mpimbano.

Ubwo Urukiko rwari rugiye gutangaza icyemezo cyarwo kuri urwo rubanza ubushinjacyaha bwasabye ko rwongera gupfundurwa kuko hari imitungo y’abaregwa yafatiriwe igomba kubanza gufatwaho icyemezo.

Nsabimana Jean yavuze ko imitungo ye yafatiriwe yayitunze mbere y’uko atangira kubaka Umudugudu w’Urukumbuzi bivugwa ko yakoreyeho ibyaha akurikiranyweho. umugore we nawe yagobokesheje muri urwo rubanza agaragaza ko imitungo yafatiriwe hariho umugabane we, bityo ko idakwiye gufatirwa kuko we nta cyaha yakoze.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Rwamulangwa Stephan wari Meya w’Akarere ka Gasabo, Mberabahizi Raymond Chrestien na Nyirabihogo Jean d’Arc bahamwa n’icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bagahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.