wex24news

irushanwa ry’Agaciro Pre- Season Tournament rizaba ikinwa ku nshuro ya gatatu

Imikino ihuza amakipe atandukanye ari mu biruhuko imaze kumenyerwa nka ’Agaciro Pre- Season Tournament’ izaba ikinwa ku nshuro ya gatatu uhereye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2024.

rushanwa rizabera ku bibuga bya Kigali Pele Stadium na Mumena, rigiye guhuriza hamwe amakipe 16 azaba ahatanira igikombe.

Sindayigaya Ramadhan utegura ino mikino Yagize ati: “Ni imikino dutegura mu rwego rwo gutuma abanyarwanda batagira ubwigunge nyuma y’isozwa rya shampiyona ndetse no gutuma abakinnnyi batagira ibindi bibahuza byatuma basubira inyuma mu mwaka ukurikiye wa shampiyona.”

Irushanwa ry’uyu mwaka rikaba rizakinwa mu matsinda ane aho buri tsinda rigizwe n’amakipe ane maze abiri ya mbere akazahita abona itike ya ¼.

uko amatsida ahagaze

A.

  • Gatoto FC
  • Special Team FC
  • Étoile Filante FC
  • Ramjaane FC

B

  • Pogba Foundation FC
  • T.Rwanda FC
  • Ubumwe Grande Hotel FC
  • Royal Sport FC

C

  • We Never Know FC
  • Golden Generation FC,
  • Kacyiru FC
  • KIAC FC

D

  • Brazil& Friends
  • Football DNA
  • Travel Agency Line FC
  • Kimonyi FC

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *