wex24news

Byahishuwe ko yabikoze ashakaga kumenyekana gusa

Dr Murangira B. Thierry umuvugizi wa RIB, yahishuye ko Hategekimana Emmanuel wigambye ko yatumwe na Satani kwica Pasiteri Niyonshuti Théogène wamenyekanye nk’Inzahuke, yashakaga kumenyekana.

Pasiteri Niyonshuti Theogene wari mu bavugabutumwa bakunzwe mu Rwanda yitabye Imana muri Kamena 2023, azize impanuka y’imodoka.

Ku muyoboro wa YouTube hagaragaye Hategekimana avuga ko we n’abandi bagenzi be batumwaga na Satani kuza kwica abantu ku Isi kandi ngo nta washoboraga kubacika, yabisobanuye atya “Twari dufite misiyo y’abapasiteri 10. Ahantu twari twapanze ko araza gupfira ni ku gasitasiyo kuko n’ubundi yagiye iriya ku mipangu yacu. Nta kintu twashakaga ngo cyange, byari byapanzwe mu Isi y’umwijima. Uko byari kugenda kose, ntabwo yari gucika ngo bikunde. Kuko yagerageje no kuyihunga.”

Kuri uyu wa 25 Gicurasi 2024, RIB yamaze guta muri yombi Hategekimana, imukurikiranyeho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha. Dr Murangira yatahaje ko “Mu ibazwa rya Hategekimana Emmanuel, yasobanuye ko ibyo yatangaje atari byo, ahubwo ngo yashakaga kumenyekana. Ibyo bikorwa rero ubisesenguye wifashishije ingingo z’amategeko, usanga ‘yaratangaje ibihuha’. Ni cyo cyaha akurikiranweho.”

Icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha gihanwa n’ingingo ya 39 y’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoresha ikoranabuhanga ingingo ivuga ko uwo urukiko ruhamije iki cyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.