wex24news

 Bibutse Abatutsi bishwe mu bigo bishamikiye kuri Diyosezi ya Kabgayi

 Mu karere ka Muhanga bibutse Abatutsi bazize Jenoside mu bigo, barimo amashuri, ibitaro, abihaye Imana abakozi b’ibyo bigo n’Abatutsi bari bahungiyeyo.

Abanyeshuri biga mu bigo bya Kabgayi baba baje bose

Ntivuguruzwa  Balthazar Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi avuga ko kwibuka ku rwego rwa Kabgayi, ari uburyo bwo kwigisha ababyiruka amateka nyayo yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo bakurane inyigisho nziza zibubaka, dore ko Kabgayi igizwe n’ibigo byinshi by’uburezi, mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza.

Frere Akimana Innocent uyobora ishuri rya Saint-Joseph Kabgayi, avuga ko icyo kigo cyari Site ikomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko hari Abatutsi benshi batwawe mu matariki ya 20 Gicurasi 1994 bakajyanwa kwicwa, barimo n’abafurere benshi bagapakirwa mu mabisi bajya kubicira ahantu hataramenyekana, ari nayo mpamvu bashyira ingufu mu kwibuka no kubyigisha abanyeshuri bahiga uyu munsi.

Musenyeri Ntivuguruzwa avuga ko kwibuka mu bigo bya Kabgayi ari umwanya wo gufasha urubyiruko gusobanukiwa no gufata amasomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Barthazar Ntivuguruzwa

Agira ati, “Abatutsi benshi bahungiye hano bahizeye ubuhungiro n’amahoro n’umutekano ariko abatari bake barahiciwe, kwibuka rero ni n’ishuri twigiramo uko twakubaka amateka mashya, abana turera ntibaheranwe n’amateka mabi yaranze igihugu cyacu, ahubwo bige amateka azira ivangura, kubabarira, gutabarana no gufatana urunana twese nk’abana b’Abanyarwanda kugira ngo twubake Igihugu.”

Mugabo Gilbert Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Agira ati, “Hari ingero z’abakiri bato binjiwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bataranayibonye, hari kandi abayikoze bari bakiri abana bijanditse muri Jenoside niyo mpamvu kubaganiriza bituma mumenya amasomo muvoma muri ayo mateka n’uruhare rwanyu mu kurinda ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.”

Avuga ko urubyiruko rufite byinshi rwakwigira ku bagize uruhare mu kurokora Abatutsi bahigwaga, ndetse no mu buhamya butandukanye bugaragaza uko abarokotse bakomeje bagira uruhare mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya amacakubiri, kandi bakihatira iterambere n’imibereho myiza.