wex24news

APR VC y’abagabo n’iy’abagore zegukana Shampiyona ya Volleyball 

Ikipe za APR VC mu bagabo no mu bagore ni zo zegukanye shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Volleyball nyuma yo gutsinda amakipe ya Kepler na Police VC bahuriraga nayo ku mukino wa nyuma.

Nyuma yo gusoza shampiyona isanzwe ku mwanya wa kane kuri APR y’abagabo n’uwa mbere kuri APR VC y’abagore, amakipe yombi yaje kujya gukina imikino ya kamarampaka atari yo ahabwa amahirwe gusa aza kwitwara neza mu mikino ya ½ aho APR VC y’abagore yasezereye Rwanda Revenue iyitsinze imikino 2-0 na APR VC y’abagabo bagatsinda REG VC gutyo.

Izi ntsinzi z’aya makipe yombi zikaba zongeye gusa ubugira gatatu dore ko ikipe ya APR WVC yaje gutsinda Police WVC seti 3-1 na ho mu bagabo na bwo APR VC itsinda Kepler Seti 3-1.

APR WVC ikaba yisubije igikombe nubundi yari yarambuwe na Rwanda Revenue umwaka wa shampiyona ushize mu gihe APR VC y’abagabo icyambuye Gisagara VC yari igifite ihita itwara irushanwa yaherukaga mu myaka itatu ishize.

Uretse igikombe, amakipe yatwaye igikombe akaba yahawe na sheke ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda iza kabiri zihabwa miliyoni imwe n’igice na ho izabaye iza gatatu zinaherekereshwa Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.