wex24news

 nta birindiro ibyihebe bigifite muri Cabo Delgado

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yatangaje ko abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah nta birindiro bihoraho basigaranye mu ntara ya Cabo Delgado.

Abarwanyi b’uyu mutwe batangiye ibikorwa by’iterabwoba muri Cabo Delgado mu 2017, aho bagenzuraga igice kinini cy’iyi ntara kugeza muri Nyakanga 2021.

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame (ibumoso) na Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi

Ingabo z’u Rwanda zajyaga kwifatanya n’iza Mozambique kubarwanya. mu gihe gito, ingabo z’ibihugu byombi zirukanye aba barwanyi mu turere turimo Mocimboa da Praia iri ku nyanja y’Abahinde, Palma, Macomia n’utundi, bamwe muri bo baricwa, abandi bahungira mu mashyamba.

Perezida Nyusi yagize ati “Ingabo za Mozambique zashyize mu bikorwa ingamba n’ibikorwa bitandukanye, bya gisirikare n’ibitari ibya gisirikare kugira ngo zigarure amahoro muri Cabo Delgado. Uyu munsi ibyihebe ntabwo bifite ibirindiro bihoraho. Abanshi mu bayobozi babyo barishwe.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragarije aba basirikare ko bagomba kwitegura kurwana ahakomeye kugira ngo bashobore gutsinda abarwanyi b’uyu mutwe bakigerageza guhungabanya umutekano. yakomeje abasaba ati “Muzereke abaturage ubumuntu, ni cyo ntambwe ya mbere izabageza ku ntego y’ubutumwa bwanyu.”

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wagize uruhare mu myitozo y’aba basirikare wahaye Mozambique inkunga ya miliyoni 89 z’Amayero, yo kuyifasha kugura ibikoresho bya gisirikare birimo imodoka zirenga 300, ubwato buto bugera ku 100, imbangukiragutabara zirenga 10 n’impuzankano.