wex24news

ntiyemeranya no kongera umusoro w’imodoka zo mu Bushinwa

Umuherwe Elon Musk akaba nyiri uruganda rwa Tesla rukora imodoka zikoresha amashanyarazi, yatangaje ko adashyigikiye icyemezo cya Amerika cyo gukuba kane umusoro w’imodoka zikoresha amashanyarazi zituruka mu Bushinwa.

Tesla CEO Elon Musk at an event.

Ni icyemezo giherutse gufatwa na Perezida Joe Biden, aho izi modoka zazajya zishyura imisoro ku kigero cya 100%. Musk yavuze ko atari we cyangwa ubuyobozi bwa Tesla bwasabye Amerika gukuba kane umusoro kuri izo modoka.

Perezida Biden ubwo yafataga icyo cyemezo, yatangaje ko atakwemerera u Bushinwa kuyobora isoko ry’imodoka zikoresha amashanyarazi ndetse n’ibindi bicuruzwa by’ingenzi nka za batiri, mudasobwa, n’ibindi bikoreshwa ubuvuzi.

Musk yavuze ko kandi Tesla ihagaze neza ku isoko ryo mu Bushinwa kandi ko nta mamaniza iki gihugu cyashyizeho, bityo akaba adashyigikiye ko muri Amerika ho imodoko ziva mu Bushinwa zazamurirwa imisoro.