wex24news

yasabye Miliyari 1.5 Frw kugira ngo ataramire i Kigali

Burna Boy, yasabye Miliyari 1.5 Frw kugirango akorera igitaramo i Kigali, ni mu gihe amashakiro anyuranye kuri Internet agaragaza ko umutungo we uri hagati ya Miliyoni 17$ na 22$.

Abakunzi b’ibihangano bye i Kigali baheruka kumuca iryera mu gitaramo “The Burna Boy Experience” yakoreye mu Intare Conference Arena, ku wa 23 Werurwe 2019. Ni kimwe mu bitaramo byasize amateka akomeye, ahanini biturutse mu kuba amatike yarashize, abantu bakinjirira ku matike yanditswe mu ikayi.

Imyaka itanu irashize asusurukije abanyabirori! Kuva icyo gihe bamwe mu bategura ibitaramo bakomeje urugendo rwo kumutumira i Kigali, ariko uko urwego rwe rwagiye ruzamuka yagiye azamura igiciro cyo kumutumira.  

Mu Gushyingo 2023, hari ikigo cyagerageje gutumira Burna Boy gutaramira i Kigali mu Nama Mpuzamahanga bateguraga, ntibabasha guhuza bitewe n’ibyo yabasabaga. Binyuze ku mujyanama we Bose Ogulu usanzwe ari umubyeyi we, basabye arenga Miliyari 1 Frw kugirango ataramire i Kigali.

Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi banyuranye yavuze ati”Ejo bundi twarimo tuvugana na Burna Boy kugirango azaze aduca Miliyoni 1.2 by’amadorali [Ni hafi Miliyari 1.5 Frw] urumva rero hari ibintu byinshi dufite bikitugonga”.

Muyoboke yabuze ko uretse ariya mafaranga Burna Boy yabasabye, harimo no kumushakira indege yihariye ‘Private Jet’ kuko atakigenda n’indege zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Mu bindi, Burna Boy yasabye harimo no kwita ku bantu 20 bagendana na we, Hoteli y’inyenyeri eshanu araramo n’abo bazanye-bikagenda uko no ku mubyeyi we usanzwe ari umujyanama we.