wex24news

rbc: irinde kujya mu bantu igihe wibonyeho ibi bimenyetso

Julien Mahoro Ningabira Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Itangazamakuru , arasaba abanyarwanda ko mu gihe amaso yabo atangiye kuryaryatwa, kuzana amarira no kubyimba bakwiye kwihutira kugana ivuriro ribegereye ariko bakanirinda kujya mu ruhame rw’abantu benshi kugira ngo batabanduza amaso yandura cyane.

Image

Abitangaje mu gihe hirya no hino mu Gihugu humvikana, abanyeshuri basiba ishuri kubera indwara y’amaso abaturage bita ay’amarundi.

Mahoro avuga ko bimwe mu bimenyetso biranga uwafashwe n’amaso yandura cyane ari uko ijisho ritangira kurira no kugira imirishyi, kuryaryatwa, kokerwa no kubyimba ndetse no gutukura igice cy’umweru kizengurutse imboni.

Mahoro Julien akomeza avuga Ati “Uwibonyeho kimwe muri ibi bimenyetso akwiye kwihutira kugana ikigo nderabuzima kimwegereye, kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi cyangwa agahamagara ku murongo utishyurwa wa 114.”
N’ubwo tutabashije kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Murekatete Juliet, kuko yari mu nama, mu butumwa bugufi kuri telefone yemeye ko iyi ndwara ihari mu bigo byinshi by’amashuri.

Julien Mahoro Ningabira, avuga ko iyi ndwara y’amaso yandura cyane isanzwe ibaho ku Isi rimwe na rimwe igakwirakwizwa mu Bihugu bitewe n’urujya n’uruza rw’abantu.