wex24news

Ubutegetsi buyobowe n’igisirikare buzamara indi myaka itanu mbere y’amatora

Muri Burkina Faso, Perezida Ibrahim Traore, azaguma ku butegetsi mu yindi myaka itanu iri imbere, izatangira kubarwa uhereye ku itariki 2 Nyakanga 2024, nk’uko byemejwe n’Inama ngishwanama yateraniye i Ouagadougou ku matariki 25-26 Gicurasi 2024.

Mu itangazo ryasohowe na Col. Moussa Diallo, Perezida wa Komite ishinzwe gutegura iyo nama ngishwanama yo ku rwego rw’Igihugu, nyuma y’ibyo biganiro, yagize ati, “Igihe inzubacyuho izamara ni amezi 60, abarwa uhereye ku itariki 2 Nyakanga 2024.”

Ubutegetsi bw’igisirikare bw’inzibacyuho buriho muri Burkina Faso kuva muri Nzeri 2022, nyuma ya Coup d’Etat yakuyeho Lt. Col. Paul Henri Sandaogo Damiba wari umaze amezi umunani gusa ku butegetsi, nyuma y’uko nawe yari yagiyeho akoze Coup d’Etat yavanyeho Perezida wari waratowe n’abaturage Roch Marc Kaboré.

Capt. Ibrahim Traore uyoboye iyo Guverinoma guhera mu 2022, yakomeje kugorwa no kunanirwa gukemura ibibazo bibangamiye umutekano wa Burkina Faso, kuko kugeza ubu, hafi kimwe cya kabiri cy’ubutaka bwa Burkina Faso kitagenzurwa na Guverinoma.

Ubutegetsi buriho muri Burkina Faso kandi bwahagaritse imikoranire n’u Bufaransa bwari bumaze imyaka myinshi bwarohereje ingabo zabwo muri icyo gihugu mu rwego rwo guhashya iyo mitwe y’abarwanyi ishingiye ku idini ya kiyisilamu, ahubwo Burkina Faso itangira gukorana n’u Burusiya.

Perezida Traore nawe azaba yemerewe kwiyayamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika mu gihe iyo nzibacyuho y’imyaka itanu izaba ishize nk’uko bikubiye muri uwo mwanzuro w’inama ngishwanama.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *