wex24news

abitabiriye igikorwa ‘Walk the talk’ mu Busuwisi

Mu mpera z’icyumweru kirangiye, ibihumbi by’abarimo abana bafashwa na ‘Sherri Silver Foundation’ bari bakoraniye mu Busuwisi ahabereye igikorwa cyiswe ‘Walk the talk’ gitegurwa n’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima.

Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza aba bana bari kumwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, mu magambo ye yumvikana agira ati “Amakuru, Muraho? Rwanda ndagukunda!”

Abana bafashwa na ‘Sherri Silver Foundation’ bahigira amasomo atandukanye arimo kubyina, kuririmba ndetse n’indimi.

Sherrie Silver ni umukobwa w’imyaka 29 wavukiye i Huye. Yatangiye kwamamara mu 2018 nyuma yo kuyobora amashusho y’indirimbo “This Is America” ya Childish Gambino. Nubwo asigaye aba mu Bwongereza, Sherrie Silver, nta minsi ishira atari i Kigali mu bikorwa by’umuryango yashinze akazi afatanya n’umwuga wo kubyina.