wex24news

Diddy yasubijwe mu nkiko n’undi mugore

Diddy, umaze kuregwa gufata ku ngufu n’abarenga 5, kuri ubu yasubijwe mu rukiko n’undi mugore umushinja ko yamuhohoteye mu 1990.

Nta minsi myinshi irashira Isi inenze Sean Combs uzwi nka P.Diddy cyangwa Diddy, nyuma y’uko hasohokeye amashusho akubita bikomeye Cassie Ventura wahoze ari umukunzi we.

April Lampros yamaze kugeza ikirego mu rukiko ashinja umuraperi Diddy kumuha ibiyobyabwenge no kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Uyu mugore yavuze ko yatangiye gusambanywa ahagana mu mwaka wa 1990 ubwo bahuraga bwa mbere, bahuriye i New York, ubwo yari akiri umunyeshuri ku ishuri ryigisha ibijyanye n’imideli ryitwa Fashion Institute of Technology. Iki gihe ngo April Lampros yari afite imyaka 19 y’amavuko.

Mu kirego yatanze mu rukiko yavuze ko yabanje kujya amuha impano n’indabo nyuma baza guhurira muri Hotel Millennium mu mwaka wa 1995. 

Icyo gihe nibwo yatangiye kumufata ku ngufu ariko bitewe n’ibiyobyabwenge yari yamuhaye byatumye atabasha kwirwanaho. Mu gitondo nibwo yisanze yambaye ubusa, yabyimbye biramucanga. Yakomeje avuga ko yakomeje kujya amusambanya kenshi amusezeranya kuzamuhindurira ubuzima ariko aza gushyira aramuhakanira.

Uyu aje nyuma y’ibindi birego by’abagore baheruka kujyana uyu mugabo mu nkiko guhera umwaka ushize bagera muri 6. Iki kirego kije nyuma y’uko Netflix itangaje ko ifatanyije na 50 Cent bari gutunganya filime mbarankuru ku byaha Diddy aregwa, iyi bayise ‘Diddy Do It?’.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *