wex24news

abagera ku bihumbi 39 biga mu mashuri atandukanye mu Rwanda

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu mashuri atandukanye mu gihugu harimo abanyeshuri b’impunzi barenga ibihumbi 39 bahabwa uburezi kuva mu mashuri y’incuke kuzamura, ndetse imibare igaragaza ubwiyongere bwa 41.7% by’abanyeshuri b’impunzi bitabiriye amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Imisozi iriho inkambi mu Rwanda yubatseho inyubako zikoze umudugudu cyangwa urusisiro nk’urutuyemo abenegihugu, bitandukanye n’uko mbere bubakishaga amahema, kandi kuri buri nkambi kandi hubatswe ibigo by’amashuri byigamo abana b’impunzi kandi bakigana n’abatuye muri ako gace ku buryo bose bahabwa uburezi buri ku rwego rumwe.

Jean Bosco Umuyobozi w’Inkambi ya Mahama yagize ati “Abana bose biga mu bigo bimwe n’abo hanze y’inkambi kugeza ubu nta mbogamizi bahura na zo kugeza bageze mu mwaka wa gatandatu w’ayisumbuye…ireme ry’uburezi bahabwa ni rimwe cyane cyane iyo abarimu babimenyere.”

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi yasohotse ku wa 23 Gicurasi 2024, igaragaza ko muri rusange abanyeshuri b’impunzi biga mu mashuri yo mu Rwanda biyongereyeho 1%, by’umwihariko abagana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro biyongera ku muvuduko munini.

Imibare igaragaza izamuka rya 41.7% ku banyeshuri b’impunzi bagiye kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023, aho bavuye kuri 534 mu 2021/22 bagera kuri 757.

Hagendewe ku mashuri aba banyeshuri bigamo, umubare w’abanyeshuri biga mu mashuri ya Leta wavuye kuri 24,285 mu mwaka w’amashuri wa 2021/22 ugera kuri 25,065 mu 2022/23 bigaragaza ubwiyongere bwa 3.2%, ku rundi ruhande abanyeshyuri b’impunzi biga mu mashuri yigenga bo bagabanyutseho 2.2%