wex24news

yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Cricket

Ikipe ya Challengers yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya T20 y’uyu mwaka itsinze IPRC Kigali ku kinyuranyo cya ’wickets’ esheshatu

Challengers Cricket club yisubije igikombe cya Shampiyona

Uyu mukino wabereye kuri Stade mpuzamahanga y’umukino wa Cricket iri i Gahanga ku Cyumweru, tariki ya 26 Gicurasi 2024.

Ikipe ya Challengers ni yo yatsinze tombola yo guhitamo gutangira bajugunya udupira cyangwa gutangira badukubita mu gihe banashyiraho amanota. Yahisemo gutangira ijugunya udupira, ibuza IPRC Kigali gushyiraho amanota menshi.

Vicky Prajapati wa Indorwa CC ni we wahize abandi mu gusama udupira twinshi aho mu mikino itandatu yasamye udupira twasohoye abakinnyi barindwi, ahabwa ibihumbi 70 Frw.

Akayezu Martin wa Challengers yahize abandi mu bajugunye agapira neza aho mu mikino irindwi yakuyemo abakinnyi 16 (16 Wickets), na we ahabwa ibihumbi 100 Frw.