wex24news

yigambye ko Amerika ariyo gihangange kw’ Isi

Perezida wa Amerika, Joe Biden yavuze ko Amerika ari cyo gihugu cyonyine cy’igihangange ku isi kandi ariyo iyoboye Demokarasi.

Joe Biden.

amagambo Joe Biden yagarutseho ubwo yagezaga ijambo ku barangije mu ishuri rya gisirikare rya West Point muri New York.

Joe Biden yagize ati “Turashimira ingabo za Amerika, dukora ibyo Amerika yonyine ishobora gukora nk’igihugu cy’ingirakamaro, igihugu cyonyine cy’igihangange kiyoboye demokarasi ku isi”.

Akomeza avuga Ati “Nta basirikare b’Abanyamerika bari ku rugamba muri Ukraine. Niyemeje kubikomeza gutya, Ariko mu butyo bukomeye turi kumwe na Ukraine kandi tuzahagararana na bo. Duhanganye n’umugabo nzi neza imyaka myinshi, umunyagitugu w’inkazi, Ariko twe ntidushobora kandi ntituzigera duhagarara.”

Biden avuze ko Amerika ikomeye mu gihe hirya hino yatakaje ubushongore n’ubukaka yahoranye.