wex24news

yahamije itandukana rye n’umuherwe Kevin Sowax

Umunyamidelikazi Hamisa Mobetto uhagaze neza muri Tanzania, yahishuye ko yamaze gutandukana n’umuherwe Kevin Sowax anakomoza ku buzima bwe bw’urukundo.

Muri Nyakanga 2023 ni bwo Hamisa Mobetto yatangiye kuvugwa mu rukundo n’umugabo witwa ‘Kevin Sowax’ w’umuherwe ukomoka mu gihugu cya Togo.

Icyo gihe uyu mugabo yaje gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto y’iyi modoka na Hamisa Mobetto arenzaho amagambo aryoheye amatwi.

Nyuma y’igihe bemeje ko bari mu rukundo, abakunzi babo babakurikirana ku mbuga nkoranyambaga zabo baje gutahura ko aba bombi nta numwe ugishyira amafoto y’undi ku mbuga nkoranyambaga ze nk’uko babikoraga mbere. Ibi byatumye abantu bemeza ko nta kabuza bamaze gutandukana nubwo impande zombi ntacyo zabitangajeho.

Hamisa mu kiganiro yagiranye na Zamaradi Tv, yabajijwe ku mubano we n’uyu mugabo atangaza ko bamaze gutandukana buri wese agaca inzira ze Yagize ati “Ntabwo tukiri mu rukundo. Nta mukunzi mfite.”

Ubwo yabazwaga ku kintu cyaba cyaratumye batandukana yavuze ko byatewe n’uko buri umwe yari kure y’undi kandi buri wese ahora ahugiye mu kazi bigatuma baburirana umwanya wo kugirana ibihe byiza nk’abakunzi gusa ahamya ko ari umuntu mwiza kandi azahora amushima.

Kuri ubu Hamisa Mobetto akaba ari umubyeyi w’abana babiri bafite ba Se batandukanye, harimo n’umwe avuga ko ari uwa Diamond bahoze bakundana nubwo we ataremera ko umwana ari uwe