wex24news

 yashyikirijwe ubutumwa bwa Col Assimi Goïta wa Mali

Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop, amugezaho ubutumwa bwa Perezida w’iki gihugu, Col Assimi Goïta.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri Abdoulaye Diop ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi mu 2024, muri Village Urugwiro. Ni ibiganiro byanitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Ibi biganiro bya Perezida Kagame na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali bije bikurikira igikorwa cyo gusinya amasezerano 19 hagati y’ibihugu byombi cyabaye kuri uyu wa Mbere.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta yatangaje ko kuva Mali yafungura Ambasade yayo mu Rwanda muri Gashyantare 2017 hari byinshi byakozwe, harimo n’amasezerano mu ngeri zitandukanye yasinywe mu 2023, ibyabaye umusingi watumye ibihugu byombi birushaho kugirana ubufatanye bugamije iterambere.

Minisitiri Diop yagize Ati “Ubwo intego yo kubaka Afurika ifite amahoro, iterambere yigenga kandi ikomeye, u Rwanda na Mali bifitanye umubano mwiza mu bya politike…twizeye ko hashingiwe ku myanzuro twafashe, ibikorwa bizakorwa hagati y’ibihugu byombi bizarushaho kwiyongera.”

U Rwanda na Mali bisanganywe indi mikoranire mu ngeri zitandukanye aho hari amasezerano byasinyanye ajyanye n’ubwikorezi bukorerwa mu kirere yemerera indege zo muri ibi bihugu byombi gukoresha ibibuga mpuzamahanga byabyo.