wex24news

umumotari yatanze kandidatire ku mwanya w’abadepite

NEC yakiriye kandidatire ya Ntawuyirushintege Théogène usanzwe ari umumotari akaba n’umunyeshuri muri IPRC Kigali yatanze kandidatire ye nk’umukandida wigenga ku mwanya w’umudepite.

Ntawuyirushintege Théogène yagize ati “Mbere na mbere kuba ndi Umunyarwanda kandi ibyangombwa bisabwa mbyujujwe nicyo cya mbere cyabinteye. Si byo byonyine kuko turi mu gihugu cyiza.”

Yakomeje ati “Nagiye ngira imbogamizi zitandukanye mu bikorwa bya Leta atari uko itabiteguye, ahubwo ari uko bigenda bigapfira mu nzego zo hasi. ndavuga nti sinzajya hanze mvuge ngo ibiki n’ibiki ahubwo ibibazo nanjye mbona hari umusanzu natanga. Ndavuga nti reka nanjye ntange kandidatire nibabasha kuyakira nziyamamaza mpatane n’abandi.”

Yavuze ko mu rugendo rwo gushaka ibyangombwa yahuye n’imbogamizi zo kuba inzego z’ibanze n’abaturage batarumva neza ko umuntu yaba umukandida wigenga mu matora.