wex24news

 barashimirwa uruhare rwabo mu iterambere ry’abaturage

Mutsinzi Antoine Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro avuga ko ubuyobozi muri rusange bushima uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, kuko ibikorwa byabo byigaragaza mu gufasha abaturage kwikura mu bukene.

Mutsinzi Antoine, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kicukiro, bamuritse ibikorwa bakora birimo Ubugeni, Ubuhinzi n’ubworozi, Ikoranabuhanga , Inzu z’imideri ndetse na Serivisi z’ubuzima n’imibereho myiza bitangwa n’imiryango n’ibigo bitandukanye bikorera muri ako Karere.

Abitabiriye imurikabikorwa bibukijwe kongera umusaruro ku bakora ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, kubyongerera ubwiza n’agaciro kugira ngo bishobore guhatana ku rwego mpuzamahanga, abatanga Serivisi z’ubuzima , imibereho myiza, ikoranabuhanga na bo basabwa kunoza Serivisi, hagamijwe gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bihindura imibereho y’abaturage.

Benjamin Musuhuke wari uhagarariye umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Karere ka Kicukiro, Ashima n’uyu mwanya bagenerwa muri rusange wo kumurika ibyo bakora, kuko ubafasha kwigiranaho, gusangira amahirwe ahari, no kugaragarizanya imbogamizi bamwe bahuye na zo, ukaba n’umwanya mwiza ku bagenerwabikorwa, kugira ngo baze barebe ibyabakorewe.