wex24news

bakurikiranweho urupfu rw’umukerucu w’imyaka 95

Abarimo umugabo wari ukuriye irondo ndetse n’umushumba mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye, bafashwe n’inzego z’umutekano bakekwaho icyaha cyo kwica umukecuru babanaga mu rugo rumwe.

umukecuru w’imyaka 95 witwaga Nakabonye Venantie yagaragaye yapfuye, bigakekwa ko yaba yanizwe n’umuhungu we witwa Shumbusho Viateur w’imyaka 48 ndetse n’umushumba wabaga mu rugo rwe witwa Nkurikiyumukiza Emmanuel w’imyaka 28.

Urupfu rwe rukimenyekana abaturanyi babanje kugira ngo ni urupfu rusanzwe kuko yari asanganwe ubundi burwayi; gusa inzego z’ibanze zigeze iwe zisanga nyakwigendera yanizwe, afite inzitiramibu mu ijosi kandi ngo bigaragara ko itandukanye n’iyo yararagamo, ndetse umurambo we ufite ibikomere ku irugu.

Nyakwigendera yabanaga n’abakazana be babiri, umuhungu we, abuzukuru umunani ndetse n’umushumba, kandi bikavugwa ko nta makimbirane yari azwi yavugwaga mu muryango we.

Sebutege Ange Umuyobozi w’Akarere ka Huye Yagize ati “Mu cyumweru gishize hari amakuru yamenyekanye y’umukecuru wasanzwe mu rugo yapfuye. Ntabwo haremezwa ko yishwe n’umuhungu we ariko ari muri bamwe bafashwe mu bakekwa.’’