wex24news

Abagororwa n’imfungwa barenga 6300 bigira muri gereza

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko imibare y’abanyeshuri bigira muri za gereza yagabanyutseho 42% mu mwaka wa 2023, bagera kuri 6,376 bavuye ku barenga ibihumbi 11 mu mwaka w’amashuri wari wabanje.

Muri gereza zitandukanye mu Rwanda habamo amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro ndetse mu ya Nyagatare igororerwamo abana batarageza u myaka 18, habamo amashuri ahera ku cyiciro cy’abanza.

Gereza zifitemo icyiciro cy’abagore zigira amarerero anifashishwa mu kwigisha abana bose batarasubizwa mu miryango yabo.

Iyi raporo igaragaza ko abanyeshuri bigira muri gereza bagabanyutse bava kuri 11,073 mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022 bagera kuri 6,376, bigaragaza igabanyuka rya 42%.

Iyi raporo igaragaza ko abanyeshuri bigira muri gereza kimwe n’abandi bafite ibibazo byihariye nk’ubumuga baba bagomba kwitabwaho mu buryo bwihariye kugira ngo bashobore guhabwa uburezi budaheza.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yasohotse muri Gicurasi 2023 igaragaza ko muri gereza zo mu Rwanda higiramo abanyeshuri 6,376 barimo abagabo n’abagore 5,681

Abana bari mu marerero yo muri gereza mu 2023 bari 107, abo mu mashuri y’inshuke bari 46 mu gihe abo mu mashuri abanza bari 513.