wex24news

ntateze huhagarika intambara muri Gaza

Benjamin Netanyahu Minisitire w’Intebe wa Israel yatangaje ko Ingabo z’igihugu cye zizakomeza kugaba ibitero mu gace ka Rafah kari muri Gaza.

Prime Minister Benjamin Netanyahu speaks at the Knesset on May 27, 2024. (Yonatan Sindel/ Flash90)

Israel iherutse kugaba igitero karundura cyahitanye abaturage barenga 45, gituma ibihugu n’imiryango mpuzamahanga nk’uw’Ubumwe bw’u Burayi, yose inenga imyitwarire y’iki gihugu.

Netanyahu yavuze ko adafite gahunda yo guhagarika iyi ntambara nubwo igitutu cy’amahanga gikomeje kuba cyinshi kuri iki gihugu,  nubwo yemeye ko mu ntambara hashobora kubamo amakosa atuma abaturage b’inzirakarengane bahasiga ubuzima.

Igitero cy’ingabo za Israel muri Rafah cyakurikiye icyo umutwe wa Hamas wari uherutse kugaba i Tel Aviv mu masaha make yari yabanje. Ni mu gihe hari hakomeje imishyikirano iyobowe n’ibihugu birimo Qatar na Misiri, igamije gufunguza imbohe zafashwe na buri ruhande.