wex24news

yahaye iminsi mbarwa umusimbura we muri FC Barcelone

Xavi Hernández watozaga FC Barcelone, yavuze ko umutoza uzamusimbura muri iyi kipe atazoroherwa n’izo nshingano.

xavi Hernandez

Xavi w’imyaka 44, yirukanywe mbere yo gutoza umukino wa nyuma yatsinzemo FC Seville ibitego 2-1 ku Cyumweru. umudage Hansi Flick watoje u Budage na Bayern Munich ni we byitezwe ko azamusimbura.

Xavi Hernandez yagize ati “Ku mutoza mushya, ndakubwiye ngo uzahangayika. Hano ni ahantu hagoye kuba. Aka ni akazi katoroshye kandi gasaba kwihangana.”

Xavi Hernandez yagizwe Umutoza wa FC Barcelone mu Ugushyingo 2021, ayifasha kwegukana La Liga na Super Coupe mu mwaka we wa mbere.

Kwirukanwa kwa Xavi kwaje nyuma y’ukwezi FC Barcelone yemeje ko ashobora kuyigumamo. Kwakurikiye amagambo yavuze ku bukungu bucumbagira mu ikipe ndetse ibi ntibyashimishije Perezida w’ikipe, Joan Laporta.

Yashimangiye ko akazi yakoze “katashimwe uko bikwiye” ndetse icyemezo cyo kumwirukana “nta yandi mahitamo yari ahari uretse kucyemera.”

Yakomeje agira ati “Biragoye gutoza FC Barcelone. Byari bikomeye cyane mu cyumweru gishize. Gusa ntewe ishema n’igihe namaze hano kandi ndishimye.”