wex24news

UNITAR na Polisi ya Suède bagiranye ibiganiro na Polisi y’u Rwanda

DCG Jeanne Chantal Ujeneza umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe ubutegetsi n ‘abakozi, yakiriye instinda ry’intumwa za Polisi ya Suede n’ikigo cy’umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahungurwa n’Ubushakashatsi.

Image

Madamu Ann-Charlotte Gustafsson,  ushinzwe Iterambere n’Ubutwererane muri Polisi ya Suède n’abakozi b’ikigo cya UNITAR; Claudia Croci na Andreas Andersson, bari mu ruzinduko mu Rwanda rugamije gushimangira ubufatanye busanzweho hagati y’inzego zombi mu bijyanye n’umutekano no kubaka ubushobozi.

DIGP Ujeneza Jeanne yagize ati: “Bimwe mu byagiye bigerwaho muri gahunda y’ubufatanye harimo kuba harashyizweho igenamigambi rishingiye ku ngamba zihamye zo kurushaho gucunga umutekano kandi byatanze umusaruro mu rugendo rwa Polisi y’u Rwanda rwo kwiyubaka.”

 Madamu Ann-Charlotte Gustafsson wari uyoboye izi ntumwa, yavuze ko uru ruzinduko mu Rwanda ari amahirwe yo kurushaho kubaka ubufatanye burambye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi n’ikigo UNITAR mu ngeri zitandukanye zirimo amahugurwa, kubaka ubushobozi no gusangira ubunararibonye.