wex24news

bafashwe na M23 basabye imiryango mpuzamahanga kubafasha gutaha

Abasirikare b’u Burundi bafashwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabye imiryango mpuzamahanga kubafasha gutaha kuko Leta yabo yabihakanye.

Mu ntangiriro za Gicurasi 2024, M23 yafatiye abandi basirikare b’u Burundi mu gace kitwa Rukara, nyuma y’aho bagenzi babo bari kumwe babasize ku rugamba ubwo babonaga bari kurushwa imbaraga.

Ubwo Perezida Ndayishimiye yabazwaga n’umunyamakuru ikibazo cy’aba basirikare bafashwe na M23, yarabihakanye, asobanura ko ahubwo ari abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara bari kwiyitirira Ingabo z’u Burundi.

Adjudant Chef Ndikumasabo Thérence Yagize ati “Ikibazo ni uko numva Leta yacu itatwemera. Naho ubundi bakadushyikirije Leta y’u Burundi, hanyuma ikadushyikiriza imiryango. Cyangwa byanze, bagerageza kureba uko baduha imiryango mpuzamahanga ikorana n’iyo mu Burundi.”

Ingabo z’u Burundi zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye mu kurwanya M23 Perezida Evariste Ndayishimiye yagiranye na Félix Tshisekedi muri Kanama 2023.