wex24news

yakiriye abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2024, Perezida Kagame yakiriye abantu 9 bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bari bayobowe na Bruce Westerman, uyobora Komisiyo y’Umutungo Kamere.

Perezida Kagame aherutse kugaragaza ko bisa n’aho Paul Rusesabagina yatumye umubano w’ibihugu byombi uhungabana.

Mu biganiro bagiranye byibanze ku rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda mu myaka 30 ishize, inzego z’ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi ndetse n’ibibazo bireba Afurika n’Isi muri rusange.

Uretse uru ruzinduko abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bayobowe na Bruce Westerman bagiriye mu Rwanda, muri Mata uyu mwaka Bill Clinton wabaye Perezida w’iki gihugu nawe yari mu Rwanda.