wex24news

Itike ya make ni ibihumbi 30Frw! ku gitaramo agiye gukorera muri Kenya

Israel Mbonyi uri mu bahanzi bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yaba mu Rwanda ndetse no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yateguje igitaramo gikomeye agiye gukorera muri Kenya.

Igitaramo ’Africa Worship Experience’ byitezwe ko kizaba ku wa 10 Kanama 2024, gitegerejwe kubera muri Stade yitwa Ulinzi Sports Complex iherereye ahitwa Langata mu Mujyi wa Nairobi.

Kugeza ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yamaze gushyirwa ku isoko aho iya make ari hafi ibihumbi 30 Frw naho Itike ya VIP iri kugura hafi ibihumbi 80Frw, Itike izaba ihenze muri iki gitaramo izaba igura  hafi ibihumbi 200Frw.

Iki gitaramo kizaba gikurikira icyo uyu muhanzi ateganya gukorera mu Bubiligi ku wa 8 Kamena 2024 icyakora akazava muri Kenya yerekeza muri Uganda aho afite ibitaramo bibiri.

Ku wa 23 Kanama 2024 nibwo igitaramo cya mbere muri Uganda, Israel Mbonyi azagikorera i Kampala naho ku wa 25 Kanama azaba ataramira i Mbarara ho muri Uganda.