wex24news

bigiye kuva mu nshingano za Minisiteri y’Ingabo

Abadepite batoye itegeko rigenga ingabo z’u Rwanda nyuma yo kwemeza ubugororangingo bwari bwakozwe na Sena, bahamya ko Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda bidakwiye kuba mu nzego n’ibigo by’Ingabo z’u Rwanda birebererwa na Minisitiri w’Ingabo.

Tariki 23 Gicurasi ni bwo hashyizweho komisiyo ihuriweho n’imitwe yombi yari igamije kwiga ku bugororangingo bwakozwe na Sena y’u Rwanda ku itegeko rigenga Ingabo z’u Rwanda, ariko ntibwemerwe n’Abadepite. Mu ngingo basuzumye harimo iya 23 ivuga ku nzego n’ibigo by’Ingabo z’u Rwanda birebererwa na Minisiteri y’Ingabo.

Depite Muzana Alice wari uyoboye Abadepite yagize ati “Hasabwaga ko Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda bikurwa mu nzego n’ibigo birebererwa na Minisitiri, hemezwa ko agace ka (f) mu ngingo ya 23 ari ko kavugaga Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda ko bikurwamo kubera ko nyuma yo gushyiraho icyiciro cy’ingabo zishinzwe ubuzima, ibitaro bya gisirikare bifatwa nk’umwe mu mitwe y’ingabo kandi imitwe y’ingabo z’u Rwanda ntirebererwa na Minisitiri. Ako gace rero kavuyemo.”

Iteka rya Perezida rigenga Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda ryo ku wa 26 Ukwakira 2022 riteganya ko “RMH irebererwa na Minisiteri ifite ingabo mu nshingano.”
Biteganyijwe ko Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ari we wenyine ushobora gushyiraho umutwe mushya mu Ngabo z’u Rwanda, abisabwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Inteko rusange y’umutwe w’Abadepite yemeje iyi raporo ndetse itegeko rigenga ingabo z’u Rwanda ritorwa n’abadepite 61, nta waryanze kandi nta wifashe.