wex24news

ababika ibiribwa muri firigo bivanze, RSB irababurira

Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge kiraburira ababika ibiribwa babivanze mu byuma bikonjeshwa bizwi nka firigo kubera ko bishobora kubagiraho ingaruka zirimo indwara zitandukanye nk’impiswi no kuruka.

 Ingaruka zishobora guturuka mu buryo butandukanye, ariko zose zishingiye ku kuba hari ibiribwa bishobora kwanduza ibindi, noneho umuntu yaramuka abikoresheje bikaba byamugiraho ingaruka.

Jerome Ndahimana Umuyobozi ushinzwe ubuziranenge muri RSB yagize Ati “Hari ibiribwa ushobora guhita urya ubivanye muri furigo utongeye kubiteka, iyo bihuye na bya bindi bidatunganyijwe ku buryo mikorobe zose tuvuga ko zapfuye byanze bikunze habaho kwanduzanya, wakoresha rero cya kindi uhita urya utabanje kugiteka, kugitunganya ku buryo uvanaho mikorobe, ugasanga kiguteye indwara, kubera ko cyandujwe na cya kindi, kindi byari bibitse hamwe.”

Abantu bagirwa inama yo kubika ibiribwa muri firigo babitandukanyije ku buryo kimwe kijya ukwacyo, ariko ngo ubishoboye byaba byiza kurushaho abifunitse mu mashashi akabibika bifunitse kugira ngo abirinde kuba byagira aho bihurira igihe bibitse.