wex24news

yongeye gutanga kandidatire Kumwanya wa perezida

Barafinda Sekikubo Fred wigeze gushaka kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu muri 2017 yongeye gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ashaka kuba umukandida kuri uwo mwanya mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Barafinda yagize Ati “Kuba ntanze kandidatire yanjye ikaba yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ntabwo bintunguye.”

Barafinda aherekejwe n’umugore we yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Oda Gasinzigwa.

Yagaragaje ko urugendo rwo gushaka imikono 600 isabwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora rutari rworoshye yagize ati “Urugendo rwo gushaka abashyigikira kandidatire yanjye rwari rugoye cyane byari nk’agasozi Kalisimbi ariko uko byagenda kose Imana ntacyo twayiburana kuko kwizera birarema kandi byose birashoboka iyo wizera Imana kandi ikizerera mukuru.”

Barafinda yavuze ko urugendo rw’uyu mwaka rwo gushaka ibyemezo bye rutandukanye n’urwo muri 2017 kuko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa Politiki bitandukanye na mbere.