wex24news

umuraperi yatanze kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Habimana Thomas ushaka kuba umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024, yashyikirije Komisiyo y’Igihuhu y’Amatora kandidatire ye.

Habimana Thomas yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihuhu y’Amatora Oda Gasinzigwa kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024.

Habimana asanzwe ari Umuyobozi w’Ishuri rya Hope Technical Secondary School, riherereye mu Karere ka Rubavu akaba n’umuhanzi wubatse izina nka Thomson mu ndirimbo nka ’Intumwa za rubanda’.

Habimana Thomas yagize ati “Icyizere mfite ni ukuba ntanze kandidatire yanjye umuntu wangize uwo ndiwe akiri mu bakandida. Ni ibyagaciro kugira ngo nanjye ngaragaze ko imbaraga guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda yashyizemo ngo igihugu cyacu gitere imbere uyu ari umwe mu musaruro.”

Yavuze ko yahisemo gushyira kandidatire ye ku mwanya w’umukuru w’Igihugu kuko ari intebe ihindura ibintu mu buryo ubwo ari bwo bwose mu gihe umuntu yagiriwe icyizere.

Habimana yagize ati  “Igishya nta kindi ni ugukomeza kurema isura cyangwa ishusho y’igihugu bihereye ku benegihugu hasi. Nk’umuntu ubana nabo umunsi ku wundi ni byiza cyane kuba hari byinshi cyane nshobora guhindura ndamutse ngiriwe icyizere n’abanyarwanda.

NEC ikomeje kwakira kandidatire z’abifuza kuba abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’uw’Abadepite kugeza ku wa 30 Nyakanga 2024.