wex24news

Knowless yasubiyemo indirimbo ayikoranye na Korali yaririmbyemo

Butera Knowless ari kwitegura gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye “Nyigisha” yasubiyemo ayikoranye na Maranatha Family Choir, korali yaririmbyemo hagati ya 2008 na 2010.

Knowless aherutse kugaragaza ko yatangiye umuziki mu 2011 nyuma y’umwaka umwe wari ushize avuye muri iriya korali. Kandi, imyaka ibiri yakurikiyeho yamubereye ingorabahizi, ahanini biturutse mu kuba umuziki cyari ikibuga gishya yisanzemo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, Maranatha Family Choir yasohoye integuza y’indirimbo ‘Nyigisha’ basubiyemo bafatanyije na Butera Knowless.

Selemani Munyazikwiye Umuyobozi w’iyi Korali yatagaje ko basabye Knowless gufatanya gusubiramo iyi ndirimbo kubera ko bayikunze. Ati “Byatewe n’uko iyi ndirimbo twari twayikunze cyane, bitewe n’ubutumwa buyirimo ndetse n’umuyoboro w’injyana bwanyujijwemo ituma bwumvikana kurushaho.”

Yavuze ko abantu bakwiye kwitega ko iyi ndirimbo izasohoka irimo ubutumwa bukenewe cyane muri iki gihe Isi yugarijwe n’amakuba, ibibazo, intambara zidashira, umwiryane, aho abantu bamwe batakaje ubumuntu bukenewe.

Ikorwa ry’iyi ndirimbo rimaze igihe, kuko bahereye mu gufata amajwi nyuma bakurikizaho ikorwa ry’amashusho.

Imyandikire y’indirimbo z’iri tsinda muri iki gihe yibanda ku mpinduka nziza abantu bakwiriye kugira ku bandi, bibukiranya ubutumwa bukwiriye ikiremwa-muntu.