wex24news

Perezida Kagame yatangaje ko Afurika idakwiye guhezwa muri gahunda z’iterambere

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko kudaheza umugabane wa Afurika mu ishoramari kuri gahunda z’iterambere, byafasha Isi yose kugera ku mibereho myiza y’abayituye.

Mu kiganiro cyateguwe na Banki Nyafurika y’Iterambere mu nama yayo ngarukamwaka iri kubera i Nairobi kuri uyu 29 Gicurasi 2024, Perezida Kagame yagaragaje ko bitumvikana kuba umuntu avuga ko aharanira inyungu rusange, ariko agaheza Afurika.

Peresida Kagame yagize  ati “Umuntu aharanira inyungu z’abatuye Isi ate kandi aheza umugabane wacu? Kandi urebye uko ibintu bimeze, ahantu honyine hazaba hatera imbere byihuse mu myaka mirongo iri imbere ni muri Afurika.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ati “Bishoboke ko uburyo izi nzego zubatsemo bugirira inyungu abo mu bice bimwe by’Isi, bo badashishikajwe no kubona impinduka kubera ko bibaha uburyo bwo kugenzura, bakavugira ku mitungo y’abandi bantu. Si uko abantu batabyumva. Nkatwe Afurika tubyumva neza kubera ko bitugiraho ingaruka. Ariko abandi bafite ububasha n’ubugenzuzi bo bagira inyungu mu gutuma impinduka zigenda gake.”

Umukuru w’Igihugu yatangaje ko hari ubwo abo ku yindi migabane bitwabaho cyane n’inzego zitera inkunga ibikorwa by’iterambere kandi bo baba badafite ubushake bwo guharanira impinduka ku Isi, nyamara Afurika yo ifite inyota yo kubyaza umusaruro amahirwe ihabwa.

Iki kiganiro cyitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika barimo Dr William Ruto wa Kenya, Mohamed Younis Menfi wa Libya na Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat.