wex24news

Imyaka yo gushyingirwa iracyari 21 ntiyahindutse

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi yemeje umushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango, hongera gushimangirwa ko imyaka yo gushyingirwa ari 21 nta cyahindutse, ariko ko hari impamvu zumvikana no gushyingirwa ku myaka 18 bishoboka.

Uwari ukuriye Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’Abagabo n’abagore mu iterambere mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yagize ati: “Itegeko ntirivanaho ko imyaka yo kwemererwa gushyingirwa ari 21. Ku gika cya mbere imyaka yo gushyingirwa ni 21 nibura. Ntabwo yahindutse. Hanyuma imyaka 18 ni irengayobora haramutse hari umuntu wagize impamvu yabisaba.

Yakomeje agira ati “Ariko ubu kubera yuko politiki yegereje ubuyobozi abaturage, nk’umuntu uri Nyamasheke yagize impamvu ifatika agasaba ko byahindurwa, kubisaba muri Minisiteri haba ari kure, kubiha abanditsi b’iranagamimerere bo ku rwego rw’Akarere ni abayobozi bemewe kandi bafite inshingano ya kiyobozi, bakareba niba ari byo bakabimwemerera.

Depite Phoebe Kanyange yavuze ko kuri iyo ngingo ya 197, ifite irengayobora ryiza, ariko ko byaba byiza hashyizweho Iteka rya Minisitiri ngo baryifashishe bakarishingiraho ngo buri wese atabikora uko abyumva.

Umuryango w’Abibumbye, Loni wo uteganya imyaka 18, ariko u Rwanda ruteganya imyaka 21 nk’uko bikubiye mu itegeko ryo mu 2016 rigenga abantu n’umuryango, gusa hakaba hemejwe ko byanashoboka bitewe n’impamvu zifatika zasuzumwe ko umuntu yashyingirwa ku myaka 18.