wex24news

Barikana yahanishijwe gutanga ihazabu y’ibihumbi 500 Frw

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwahamije Barikana Eugène icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko rumuhanisha gutanga ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.

Urubanza rwe Barikana rwabaye kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge aho yaburanye yemera icyaha agasaba gukurirwaho ibihano gusa Ubushinjacyaha bugasaba ko yafungwa imyaka ibiri.

Mu isomwa ry’umwanzuro w’urukiko kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwagaragaje ko rwasanze ibyo avuga ko atari afite umugambi wo gutunga intwaro bitahabwa agaciro kuko nta bimenyetso abitangira.

Rwasanze kandi itegeko riteganya ko uwahamijwe icyaha ashobora guhanishwa kimwe gusa mu bihano biteganywa n’itegeko birimo igifungo cyangwa ihazabu, bityo rwasanze Barikana agomba guhanishwa gutanga ihazabu ingana n’amafaranga miliyoni imwe ariko yagabanyirizwa ibihano agacibwa ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.