wex24news

Urubanza rw’umukinnyi wa filime z’urukozasoni na Trump rwasubiye i rudubi

Inteko y’abacamanza mu rubanza rwa Donald Trump ku kirego cy’amafaranga yishyuwe umukinnyikazi wa filime z’urukozasoni mbere y’amatora ya 2016 bemeje ko bagiye gusuzuma ubuhamya bwatanzwe bugaragaza ko ibyo bishobora kuba koko bayarakozwe hagamijwe gucecekesha uwo mukinnyikazi ku ihohoterwa yari yakorewe na Trump.

politics political politician court

Donald Trump akurikirwanweho kuba yarahaye amafaranga agera kuri bihumbi $130 umukinnyikazi wa Filime z’urukozasoni, Stormy Daniels ngo acaceke ihohoterwa yamukoreye rijyanye no kumukoresha imibonano mpuzabitsina batabyemeranyije. 

Former President Donald Trump speaks to his attorney Todd Blanche before the start of proceedings in Manhattan Criminal Court, Tuesday, May 28, 2024, in New York. (AP Photo/Julia Nikhinson, Pool)

Umunyamategeko wa Trump, Todd Blanche, yavuze ko abatangabuhamya bavuze harimo Michael Cohen wahoze ari umwungagizizi mu by’amategeko wa Trump mu 2016 budashobora kwizerwa ndetse yise Cohen umubeshyi ukomeye kuruta abandi bose asaba abagize inteko iburanisha guhamya ko Trump ari umwere.

Micahel Cohen yatanze ubuhamya avuga ko ubwo yari umwunganizi wa Donald Trump yahawe amafaranga inshuro zinyuranye yo kwishyura Stormy Daniels ngo aceceke ibyabaye hagati ye na Trump riko akajya yitirirwa ko yishyuwe ubwunganizi mu mategeko butigeze mu by’ukuri butangwa.

Donald Trump ugikurikiranyweho ibyaha binyuranye buri cyaha kimuhamye yafungwa imyaka ine mu gihe kandi anahatanye mu matora ya Perezida azaba mu Ugushyingo uyu mwaka