Igisirikare cy’u Bushinwa cyerekanye ‘robot’ yahawe ishusho y’imbwa ihetse imbunda cyiteze ko izajya igifasha mu ntambara kuko ifite ubushobozi bwo gutahura aho umwanzi aherereye ndetse ikaba yanabafasha mu kurasa.
yi ‘robot’ izajya ikoreshwa n’umuntu hifashishijwe ‘télécommande’. Yagaragaye ubwo igisirikare cy’u Bushinwa cyifatanyaga n’icya Cambodge mu myitozo yahawe izina rya ‘Golden Dragon 2024’.
Gukoresha ‘robot’ ndetse n’utudege tutagira abapilote bimaze kumenyerwa mu gisirikare cy’u Bushinwa. N’ibikorwa bigaragaza iterambere ibisirikare by’ibihugu birimo u Bushinwa bimaze kugeraho, ryabifasha kurwana intambara zo mu bihe bigezweho.
Muri iki gihe cy’iterambere, usanga ibihugu byinshi na byo byarateye intambwe yo gushyira ikoranabuhanga mu mirwanire Si ‘robot’ gusa kuko bisanzwe bikoresha izindi ntwaro zigezweho zirimo utudege tutagira abapilote tuzwi nka ‘drones.
U Bushinwa ni kimwe mu bihugu byagurishaga ‘drones’ nyinshi ku Isi ariko mu 2023 bwafashe icyemezo cyo kugabanya izo bwoherezaga mu mahanga mu rwego rwo kuzizigama kugira ngo hagize igihungabanya umutekano wabwo, buzashobore kuzikoresha bwirwanaho.