wex24news

ntiyemeranya n’abamushinja kudindiza ubukungu 

Ali Bongo wahoze ari Perezida wa Gabon yatangaje ko atari kubasha gukemura ikibazo cy’ubukungu muri iki gihugu wenyine, ahubwo ko abamushinja kubudindiza bagombaga kumufasha.

A video grab taken from a video shows deposed president of Gabon, Ali Bongo Ondimba, at his residence in Libreville on September 6, 2023. PHOTO: AFP

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Marwane Ben Yahmed w’ikinyamakuru Jeune Afrique.

Ali Bongo mu magambo ye yagize ati “Ntabwo nayoboye igihugu njyenyine. Bamwe mu bo twakoranye, uyu munsi barantuka. Ntacyo bafite cyo kuvuga? Ese Bongo ni we nyirabayazana w’ibibazo bya Gabon yose? Tuzareba niba bo bazakora neza.”

ki kiganiro cyasohotse mu gihe Gen Brice Clotaire Oligui Nguema wamukuye ku butegetsi yateganyaga kugirira uruzinduko i Paris mu Bufaransa.

Bongo yashinjwe kunyereza amafaranga menshi ya Leta, ndetse no gutegura umuhungu we ngo azamusimbure ku butegetsi, gusa muri iki kiganiro byose yabihakanye avuga ko ababivuga bagamije kumusebya.

Ali Bongo aba mu nzu icungiwe umutekano n’abamukuye ku butegetsi kandi akaba agishimangira ko ariwe Perezida wa Gabon wemewe n’amategeko, yavuze ko adateze kuva muri iki gihugu mu gihe yaba atari kumwe n’umugore we Sylvia ndetse n’umuhunguwe Noureddin.