wex24news

Moses Turahirwa wa Moshions yahaye gasopo

Ish Kevin na B Threy bambariye urugamba bavuga ko biteguye gutamaza Moses Turahirwa wa Moshions bashinja gushaka gushora urubyiruko mu cyo bise icyobo we yishyizemo.

 Ish Kevin na Turahirwa watangijwe na Umuhire Blandine wiyita Museco ku rubuga rwa X, ari naho yanditse ubutumwa bubaza abamukurikira umuntu bifuza kubana mu buzima bwose yaba yarashatse cyangwa se ari ingaragu.

Ku gicamunsi cyo ku itariki 29 Gicurasi 2024 nibwo Ish Kevin yabonye ubwo butumwa bwari bumaze umunsi.

Ish Kevin yamusubije ati ”Ubimenye sindi inshuti yawe, uri umufana. Nanze ubutumire bwo kuza mu kigo ubereye umuyobozi no kwitabira ibikorwa wagiye utegura. Byatewe nuko utiyubaha kandi ntunubaha igihugu. Ntuzongere kuvuga izina ryanjye mu bitari umuziki!”

B Threy wari umaze igihe akorana na Turahirwa mu kwamamaza imyenda ye, yahise yinjira muri iyi ntambara ashyigikira Ish Kevin ndetse ateguza gushyira hanze ukuri.

B Threy abajijwe niba ataba ari kuvuga ibi kuko wenda imikoranire yabo itagenze neza, yagize ati “Ni umwe mu bantu babi bo gukorana ubucuruzi, ni ukwihisha mu buhanzi ngo bamubone muri iyo shusho kuko byari bigiye kumbaho n’undi byamubaho ariko mukeneye kumenya ukuri.”

Uyu muraperi yavuze ko nava i Burayi aho ari gukorera ibitaramo bitandukanye azashyira hanze ukuri kose.