wex24news

Rayon Sports yatandukanye n’abakinnyi batanu

Rayon Sports yatangaje ko Youssef Rharb, Mvuyekure Emmanuel, Alon Paul Gomis, Hategekimana Bonheur na Alsény Camara Agogo bari muri benshi basoje amasezerano, aho yafashe icyemezo cyo kutazakomezanya nayo.

Youssef Rharb was a key player for Rayon Sports, but head coach Marcel Lomami says his lack of discipline will not be missed.

Mu itangazo iyi kipe yashyize hanze ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi kipe ntiyahiriwe n’umwaka w’imikino wa 2023-24, aho yabuze ibikombe bibiri mu bikomeye bikinirwa mu Rwanda harimo Shampiyona ndetse n’icy’Amahoro.

Abandi bakinnyi barimo Umurundi Mvuyekure Emmanuel wakinaga mu kibuga hagati, rutahizamu ukomoka muri Sénégal, Paul Alon Gomis, umunyezamu wa gatatu wayo Hategekimana Bonheur n’Umunya-Guinée Conakry, Alsény Camara Agogo.

Rayon Sports itegerejweho gushora akayabo ku isoko ry’abakinnyi, dore ko kugeza ubu ifite abakinnyi umunani gusa bakiyifitiye amasezerano.