wex24news

 yasabye Abanyafurika kwiyizera mbere yo kwizerwa n’abandi

Dr. William Samoei Ruto Perezioda wa Kenya, yasabye Abanyafurika kwiyumvamo icyizere ko bashobora kugeza Umugabane wa Afurika ku iterambere bifuza, mbere y’uko abandi bakibagirira.

Yabivugiye mu kiganiro cy’abakuru b’ibihugu cyateguwe na Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB), mu nama ngarukamwaka yayo yabereye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024.

Perezida William Ruto yagize Ati “Nk’ibihugu byo kuri uyu Mugabane, tukwiye gutangira kumva ko niba abantu bashobora kwizera inzego zacu, dukwiye kuzizera mbere yabo kuko ni izacu. Tugomba kwiyizera kugira ngo abanda batwizere kandi tugomba gushora muri izi nzego kugira n’abandi bazishoremo.”

AfDB yagaragaje ko ubukungu bwa Afurika muri rusange bwazamutse ku mpuzandengo y’igipimo cya 3,1% mu 2023, ikaba ishobora kugera kuri 3,7% na 4,3% mu 2025. Mu 2023, ibihugu 10 muri 20 byagize umuduvuko mwinshi mu iterambere ni ibyo kuri uyu mugabane.